Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda z’amafaranga angana na miliyari 25 Frw.

0

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda z’imyaka itatu zifite agaciro ka miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Banki nkuru y’u Rwanda ikaba yamenyesheje abashaka kugura izo mpapuro ko bitangira none kuWa 18 Nyakanga 2022 kugeza kuWa 20 Nyakanga 2022.

Mu butumwa Banki Nkuru y’Igihugu yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko abashoramari bahamagariwe kuzuza ibisabwa mu gihe cyateganyijwe bakaba barimo abantu ku giti cyabo b’imbere mu gihugu n’ibigo by’ishoramari byaba ibyo mu gihugu n’ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Kugurisha impapuro mpeshamwenda ni uburyo leta ikoresha mu gushaka amafaranga yifashishwa mu bikorwa by’iterambere, umuntu uguze impapuro mpeshamwenda yishyurwa inyungu zayo kabiri mu mwaka, hanyuma ayo yishyuye akazayasubizwa igihe zagombaga kumara kirangiye.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.

Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, nabo batangiye kwitabira iri soko ry’impapuro mpeshamwenda cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro kazo, bwatangiye mu 2014.

Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.

Share This