UBUMENYI BUTAJYANA N’UBURERE NTAGACIRO BUGIRA, UMUNYAMABANGA WA LETA USHINZWE AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE, GASPARD TWAGIRAYEZU AHANURA ABANYESHURI UBWO YASOZAGA UKWEZI K’UMUCO MU MASHURI.

0

UBUMENYI BUTAJYANA N’UBURERE NTAGACIRO BUGIRA”, UMUNYAMABANGA WA LETA USHINZWE AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE, GASPARD TWAGIRAYEZU AHANURA ABANYESHURI UBWO YASOZAGA UKWEZI K’UMUCO MU MASHURI.

Uyu munsi, tariki ya 11 Werurwe 2022, ku ishuri rya Lycée de Kigali, habareye ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe gutoza umuco mu mashuri, ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye aribo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umuyobozi Mukuru wa REB, ndetse n’umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge.

Abanyeshuri bagaragaje imbyino n’indirimbo zijyanye n’umuco nyarwanda, ndetse berekanye  ko batojwe neza kandi biteguye gusigasigira umuco w’abakurambere babo.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Bamporiki Edouard yasabye abanyeshuri gukomera k’umurage w’ubudaheranywa ndetse ababwira ko ibyo bakora byose bazajya bibaza niba u Rwanda rubirimo neza kandi bihesha ishema Igihugu cyabo.

Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Gaspard Twagirayezu yasabye abanyeshuri ko bagomba gukomera k’umuco nyarwanda ariko kandi byaba ngombwa ko batira iby’ahandi bagahitamo ibyiza gusa bibafitiye akamaro. Ndetse yongeraho ko bagomba kugira ubumenyi bujyana n’umuco kuko ubumenyi butagira uburere ntagaciro bugira.

Umunyambanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu yavuze ko abana babanyarwanda bagomba gutozwa kuzavamo abantu bakemura ibibazo Isi ifite, ati: “Ni muze turere ndetse dutoze abanyeshuri bacu kuzaba abantu bafite ubumenyi n’umuco bizabasha gukemura ibibazo Isi yacu ifite kandi nkurikije ibyo abanyeshuri bamaze gukaragaza hano ntagushidikanya ko tuzabigeraho.”

Umunyamabanga wa Leta, Gaspard Twagirayezu  yakomeje avuga ko gutoza umuco mu mashuri ari igikorwa kizakomeza ndetse kikongererwamo imbaraga kurushaho ndetse aboneraho avuga ababyeyi  n’ishuri ari inkingi za mwamba mu gutoza ndetse no gukundisha abanyeshuri umuco nyarwanda.

Uku kwezi kwahiriwe gutoza umuco mu mashuri twateguye kubufatanye na  Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Uku kwezi kwahariwe kwigisha no gutoza umuco, indangagaciro zawo na kirazira ziwugize ndetse no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu rwego rwo kugisigasira no guhamya Ubunyarwanda.  Iki gikorwa gishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”

Muri uku kwezi k’umuco mu mashuri, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwateguye ndetse rugirana ibiganiro n’abanyeshuri mu bigo bimwe na bimwe byo mu Turere twose tugize Igihugu. Ibyo biganiro byagaragaje ko abanyeshuri bafite amakuru kubijyanye n’umuco nyarwanda ndetse biyemeje gusigasira uwo muco.  

Share This