REB yatangije umwinjizo mu inshingano(Induction training) w’Abayobozi 692 b’ibigo by’amashuri bashya baturutse mu Turere twose

    0

    Uyu munsi, tariki ya 14/04/2022,kubufatanye na @WorldBank ,mu rwego rwo gutegura abayobozi b’ibigo by’amashuri bashoboye kandi bashobotse,REB yatangije umwinjizo mu inshingano(Induction training) w’Abayobozi 692 b’ibigo by’amashuri bashya baturutse mu Turere twose

    Uyu mwinjizo mu inshingano uri kubera mu Karere ka @NyanzaDistrict witezweho gusigira aba bayobozi bashya ubumenyi n’indangagaciro na kirazira ziranga abayobozi bashoboye kandi bashobotse.Ndetse ni umwanya wo kurebera hamwe icyateza imbere ireme ry’uburezi.

    Aba bayobozi bashya barimo guhabwa amasomo atandukanye azabafasha kuzuza inshingazo zabo bagiye gutangira ndetse n’umwanya wa siporo nawo ntiwibagiranye! byose biri gukorwa hagamijwe gutegura abayobozi bashoboye kandi bashobotse biteguye kurerera u Rwanda.

    Aba bayobozi 692 bashya b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko nabo biteguye kuba Abayobozi bashoboye kandi bashobotse ndetse ko kuzuza inshingano zabo z’imiyoborere inoze mu bigo by’amashuri bigiye kuba intego.

    Share This