ITANGAZO RIGENEWE ABAKANDIDA BIGENGA BASHAKA GUKORA IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASHURI YISUMBUYE MU MWAKA WA 2022.

    0

    ITANGAZO RIGENEWE ABAKANDIDA BIGENGA BASHAKA GUKORA IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASHURI YISUMBUYE MU MWAKA WA 2022

    (Kurivuga inshuro 2 mu minsi 3)

    Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abantu bose bifuza kwiyandikisha nk’abakandida bigenga kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (S6 na TVET) muri uyu mwaka wa 2022, ko igikorwa cyo kwiyandikisha kizatangira tariki ya 03/3/2022 kikazarangira tariki ya 15/4/2022 bikazakorwa gusa mu buryo bw’ ikoranabuhanga (online registration). Ibyangombwa bisabwa umukandida wigenga murabisanga mu mabwiriza rusange agenga abakandida bigenga aboneka ku rubuga rwa NESA: www.nesa.gov.rw Umukandida wigenga ugiye kwiyandikisha anyura ku rubuga www.sdms.gov.rw agakurikiza amabwiriza. Nta mukandida wigenga wemerewe guhindura ishami yari yarakozemo ikizamini cya Leta mu myaka yabanje.

    Share This