Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu biyandikishije kuzakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Turere twa Gicumbi, Rubavu, Rusizi, Karongi na Ngoma hagati y’Ukwakira 2021 na Nzeri 2022 ko bazatangira gukora ku ya 05-16 Nyakanga 2022. Abazakora ibizamini barasabwa kuzaza bagaragaza ko bikingije kandi bipimishije COVID-19 mu masaha 72 ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bafite.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu biyandikishije kuzakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu turere twa Gicumbi, Rubavu, Rusizi, Karongi na Ngoma kuva mu Ukwakira 2021 kugeza muri Nzeri 2022 icyiciro cya Gatandatu, ko guhera tariki ya 05 -16 Nyakanga 2022 rizakoresha ibizamini utwo turere twavuzwe haruguru. Urutonde rw’abazakora rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw
Icyitonderwa: Abazakora ibizamini bose barasabwa kuzaza bagaragaza ko bikingije kandi bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72, ibisubizo byerekana ko nta bwandu bafite. Bagomba kandi kuza bitwaje indangamuntu y’umwimerere. Icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe.
3 . Ikizamini gitangira saa mbiri za mu gitondo. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara izi nomero: 118/0788311553/0788311570.
ACP Jean Baptiste NTAGANIRA
KOMISERI W’ISHAMI RYA POLISI RISHINZWE
IBIZAMINI NO GUTANGA IMPUSHYA ZO
GUTWARA IBINYABIZIGA
Kureba urutonde kanda hano hasi:
RUTSIRO
RULINDO
RUBAVU GROUP A
RUBAVU GROUP B
NYAMASHEKE
NYABIHU
NGOMA
KIREHE
KARONGI
GICUMBI
