Imyanzuro y’inama y’inteko rusange y’umwarimu Sacco yabereye kuri Dove Hotel kuri uyu wa 25 werurwe 2021.

0
UMWALIMU SACCO Updates: Zimwe muminduka kunguzanyo zitangwa bitewe nizamuka ry'umushahara wa mwalimu.

Imyanzuro y’inama y’inteko rusange y’umwarimu Sacco yabereye kuri Dove Hotel kuri uyu wa 25 werurwe 2021.

  1. Nyuma yo gusomerwa inyandikomvugo y’inama iheruka yakorewe ubugororangingo iremezwa.
  2. Abari mu nama bagejejweho raporo ya comite ngenzuzi y’Umwalimu Sacco
  3. Abari mu nama bagejejweho raporo y’ibikorwa byakozwe muri 2021 hasobanurwa ibitarakozwe n’impamvu bitakozwe cyane ibyinshi bitewe n’ingaruka za covid-19 aho ibikoresho bigenda bibura bikaba bigitegerejwe. Ict nayo ikirimo kunozwa neza.
  4. Raporo y’umugenzuzi wigenga yagaragaje urwunguko rwabonetse mu mwaka wa 2021 aho ikigo cyungutse 7,096,694,473 frw hamaze kuvamo umusoro.
  5. Inteko rusange yemeje ko urwunguko rugumya kongerwa ku gice cy’inguzanyo kugira ngo dukomeze guhaza ibyifuzo by’abanyamuryango mu kubaha inguzanyo dore ko dutanga inguzanyo zingana na 86,000,000,000 mu gihe dufite izigera kuri 58,000,000,000 byumvikane ko tukibura izigera kuri 28,000,000,000 ngo tubashe kuba twahaza abatugana nta kibazo.
  6. Agasanduku ko gutabarana hemejwe ko umusanzu uguma kuri 300 kuko abanyamuryango batumvise kimwe iyi ngingo bityo uwagize ibyago akazajya ahabwa isanduku kuri ubu buryo:
  7. Umunyamuryango witabye lmana isanduku ni 450,000fr.
    *Abanyamuryango 2 umwe yitabye lmana undi atabarwa na 900,000fr(bivuze 450000kuri buri munyamuryango)
  8. Umunyamuryango upfushije umwana isanduku ni 300,000fr
    *Abanyamuryango 2 bapfushije umwana isanduku ni 600,000.
  9. Ibindi Hari umushinga wa leta y’urwanda wo gufasha abakozi kugira inzu ifashijwe na BRD hakazatangwa inguzanyo y’igihe kirekire kuva ku myaka 15 iyi nguzanyo abarimu bakazayifata ku rwunguko rwa 11% baba abo mu mashuri ya Leta ndetse n’ayigenga .ikaba ari inguzanyo izatangwa hashingiwe ku mushahara wa buri wese ariko ntirenze 40,000,000 fr ku muntu.
  10. Bitarenze ukwezi kwa gatandatu Hari udutabo dusobanura byinshi ku mwarimu Sacco tuzaba twageze kuri buri munyamuryango kugira ngo turusheho gusobanukirwa na cooperative yacu.
  11. Emergency kuri phone yatinze gato ariko iri mu nzira iratangira mbere y’uko uyu mwaka urangira ndetse na Internet banking hasigaye launch yayo yo yararangiye
Share This