Icyo Leta ivuga ku minsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange ihuriranye.

0
Amanota y'ibizamini bya Leta 2022

Ku munsi wa mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022 mu Rwanda hazaba umunsi w’ikiruhuko rusange bitewe n’uko ku cyumweru tariki ya mbere azaba ari umunsi mukuru w’abakozi n’umurimo.

Gusa iki kiruhuko gihuriranye n’umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Ese iyo bihuriranye bigenda bite?

Igazeti ya Leta No 11 yo kuwa 13/03/2017 ku rupapuro rwayo rwa 27, havuga ko iyo iminsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe (1) muri iyo minsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange yahuriranye.

Share This