Ibisobanuro birambuye ku cyemezo cyo kugabanya 30% ku mafaranga y’ishuri yishyurwaga n’ababyeyi mu mashuri yigisha TVET guhera mu gihembwe cya 3 umwaka w’amashuri 2021-2022

0

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ICT na TVET Madamu Claudette IRERE yasobanuye birambuye icyemezo cya RwandaGov cyo kugabanya 30% ku mafaranga y’ishuri yishyurwaga n’ababyeyi mu mashuri yigisha TVET guhera mu gihembwe cya 3 umwaka w’amashuri 2021-2022.

amashuri asanzwe, azwi nka ‘Groupes Scolaires’ nta kiguzi cy’uburezi agira, abanyeshuri bayo batanga Frw y’ifunguro gusa; ariko mu mashuri ya TVET ugasanga bishyura Frw hagati y’ibihumbi 100 na 150 bikagaragara ko abanyeshuri bayajyamo bibabangamiye.

Leta imaze kubona icyo kibazo yateganyije ingengo y’imari,uyu mwaka ikaba yaratanze Frw arenga miliyari 5 kandi izakomeza kuyatanga n’indi myaka yose; ibi byagaragaje ko RwandaGov itanze inyunganizi ifatika ku mashuri ya TVET,ikiguzi cy’uburezi cyagabanyuka.

Leta yatanze Frw yose agendanye n’ibikoresho byose umunyeshuri yifashisha ari mu ishuri rya TVET, icyari kitarashyirwa mu bikorwa ni ukorohereza ababyeyi; niyo mpamvu hemejwe ko guhera mu gihembwe cya 3/2021-2022, ayo Frw akurwaho 30% y’ayo umubyeyi yishyuraga.

.@ClaudetteIrere: iki cyemezo kireba amashuri ya #TVET ya Leta, afashwa na Leta,ayigenga ahabwa abanyeshuri na Leta, mu cyiciro cya segonderi kuko niho hagaragaye imbogamizi zijyanye n’ikiguzi, aya Politekiniki ntarimo kuko abanyeshuri bayo abenshi bahabwa inguzanyo ya Leta

ayo mafaranga y’ishuri tuzakomeza kugenda tuyagabanya uko imyaka isimburana kugeza ubwo abiga muri #TVET bazajya bishyura amafaranga angana n’ay’abiga mu yandi mashuri asanzwe atari aya tekiniki. mu gukomeza guteza imbere #TVET, @RwandaGov izakomeza kongera ibikorwaremezo mu Mirenge itandukanye birimo kubaka amashuri yigisha TVET, kongera ibikoresho ndetse n’umubare w’abarimu kugirango tubashe kugera ku cyerekezo twifuza

Mbonereho nsobanure ibice by’amashuri ya TVET: hari igice cya mbere, aho kwiga TVET bisaba gusa kuba uzi byibuze gusoma no kwandika, icyo gihe ushobora kwiga umwuga wakugirira akamaro hagati y’amezi atatu kugera ku mwaka maze ukiteza imbere.

igice cya kabiri ni igice cya segonderi ya Tekinike (TSS) yigwamo n’abarangije uwa 3 w’amashuri yisumbuye, nyuma bakiga imyaka itatuya TVET, iyo bayirangije ababishaka bakomeza muri Politekiniki zaba iza Leta/ izigenga, bashobora no gukomeza muri Kaminuza.

Ariko nanone ushobora no kuba wararangije Kaminuza mu masomo yandi ayo ariyo yose, ukaza kwiga na TVET; iyo dukoze amahugurwa y’igihe gito tubonamo abize Kaminuza bashaka kwiyongera ubumenyi biga umwuga cyangwa banze kwicara igihe batarabona akazi. Turashishikariza abantu bose ko UMWUGA bawuhindura kimwe mu byo umuntu aba afite kugirango ashobore kwiteza imbere.

Share This