HEC Itangazo rireba abasabye inguzanyo yo kwiga muri UR 2021-2022 NEW

0

ITANGAZO RIREBA ABASABYE INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RY’URWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA)MU MWAKA W’AMASHURI 2021-2022  

Ubuyobozi bwa “Higher Education Council (HEC)” buramenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Urwanda (UNIVERSITY OF RWANDA) bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo yo kwiga biboneka banyuze kuri https://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result

Uwasabye inguzanyo yinjiza ahabugenewe « Registration Number » akabona ibyavuye mu busabe bwe bw’inguzanyo.  

Ibyagendeweho mu gutanga inguzanyo ni ibi bikurikira:  

1. Amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye : 50%

2.Ibyo umunyeshuri agiye kwiga muri Kaminuza/Ishuri Rikuru : 50% Icyitonderwa:  

  1. Umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza inguzanyo.  
  2. HEC izakira ubujurire bw’abatishimiye ibyavuye mu busabe bwabo guhera tariki ya 16/05/2022 kugeza ku ya 19/05/2022. Nyuma yaho nta bujurire buzakirwa.   
  3. Urupapuro rukoreshwa mu gutanga ubujurire ruboneka kuri:   

https://www.hec.gov.rw/fileadmin/user_upload/URUPAPURO_RUKORESHWA_MU_GUTAN GA_UBUJURIRE_2022.pdf   

  • Gutanga ubujurire bizakorerwa ku biro bya HEC biri i Remera i ruhande rwa Rwanda Education Board (REB) cyangwa kuri email: studentquerries@hec.gov.rw.  

Bikorewe i Kigali, ku wa 10/ 05/ 2022.

Dr. Rose MUKANKOMEJE 

Umuyobozi Mukuru   

Website: www.hec.gov.rw      Email: info@hec.gov.rw      Location: MINEDUC Building, Kacyiru  

.

Share This