Gushyira abayobozi b’amashuri mu myanya ubusabe bwa Kiliziya Gatolika kuri REB

0
REB Updates:

Gushyira abayobozi b’amashuri mu myanya ubusabe bwa Kiliziya Gatolika kuri REB

Secrétariat National de l’Enseignement Catholique, SNEC
Conférence Episcopale du Rwanda Kigali, le 10/10/2022
B.P. 36 Kigali
KN4Av 36
Email : sneckigali@yahoo.com

Nyakubahwa Umuyobozi Mukuru wa REB
Impamvu: Gushyira abayobozi b’amashuri mu myanya
Nyakubahwa Muyobozi,
Kiliziya Gatolika ni umufatanyabikorwa wa Leta w’igihe kirekire mu burezi. Mu rwego rwo kunoza imikoranire kugira ngo uburezi bw’abana b’u Rwanda n’imicungire myiza y’uburezi bigende birushaho gutera imbere hagiye hashyirwaho amasezerano y’imikoranire areba impande zombi(Kiliziya na Leta), hatangazwa amabwiriza n’amateka atandukanye, ibyo byose ari ukugira ngo mu bufatanye tugere ku iterambere ry’uburezi.
Dushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya mu by’uburezi,
Tugendeye kandi ku mabwiriza ya Ministiri w’Uburezi No 004/MINEDUC/2020 yo ku wa 9 Nyakanga 2020 mu ngingo yayo ya 10, igika cya 2 n’icya 3
Tubandikiye twongera kwibutsa uburenganzira Kiliziya ifite bwo gufatanya n’urwego rwa Leta rubishinzwe mu gushyira mu myanya y’ubuyobozi (HT,DOS,DOD) mu mashuri dufatanije na Leta, mu gutanga abakandida bujuje ibiteganywa n’itegeko kuri iriya myanya y’abayobozi.
Nyakubahwa Muyobozi, Kiliziya Gatolika isanga ari uburenganzira kutakira abayobozi boherejwe muri uyu mwaka w’amashuri 2022/2023 bitanyuze mu nzira ziteganijwe n ‘amategeko n ‘amabwiriza. Tukaba dutegereje ko ubwo burenganzira duhabwa n’itegeko bwubahirizwa, hagashyirwaho abayobozi mu buryo buteganijwe, bigakorwa mu bwubahane bugamije imikoranire n’imicungire myia y’uburezi.
Tubashimiye imikorere myiza n’ubufatanye bisanzwe inzego zombi n’uko mwakiriye icyifuzo cyacu.
Mugire amahoro y’lmana
Padiri Lambert DUSINGIZIMANA
Umuyobozi w’lbiro bishinzwe uburezi gatoli
Bimenyeshejwe:
– Minisitiri w’Uburezi
– Musenyeri ushinzwe amashuri Gatolika mu Rwanda
– Abepiskopi Gatolika (bose)

Share This