Sunday, March 3, 2024
HomeBREAKING NEWSByari kugenda bite iyo Perezida Kagame atemera kongera kwiyamamaza?

Byari kugenda bite iyo Perezida Kagame atemera kongera kwiyamamaza?

Byari kugenda bite iyo Perezida Kagame atemera kongera kwiyamamaza?

Umwaka wa 2024 abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bawinjiranyemo akanyamuneza, nyuma y’iminsi Perezida Paul Kagame yemeye ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya kane Perezida Kagame azaba ahagarariye uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu; icyemezo yafashe ashingiye ku cyifuzo cy’abanyamuryango bawo n’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi yabishimangiye kenshi, no mu gihe yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa Jeune Afrique muri Nzeri 2023, ubwo yamubwiraga ko nyuma yo kongera gutorerwa umwanya wa Chairman wa FPR, bigaragarira amaso ko ari we mukandida w’uyu muryango.

Perezida Kagame yasubije ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Nishimiye icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”

Inararibonye muri politiki y’u Rwanda, akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, ni umwe mu bari mu nama nkuru y’uyu muryango yo ku wa 2 Mata 2023, yatorewemo abayobozi bakuru, guhera kuri Chairman.

Mu kiganiro The Choice Live gitambuka ku Isibo TV, Rutaremara yabajijwe niba hari undi mukandida washoboraga gusimbura Perezida Kagame iyo atemera guhagararira uyu muryango nk’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ataha.

Yagize ati “Barahari ariko twajyaga kumwinginga, tuti ‘Nyabuneka…’ kuko buriya mu buzima hari abayobozi babi, hakaba abayobozi beza, hakaba abayobozi beza cyane, ariko abayobozi b’indashyikirwa. Indashyikirwa rero burya ntiziboneka buri gihe. Iyo ugize Imana ukayibona, uyikoresha igihe kirekire.”

Rutaremara yakomeje agira ati “Kandi ntabwo baboneka buri gihe, wenda mu myaka 100 mwamubona rimwe. Buriya umuyobozi wacu ni indashyikirwa, uri hejuru cyane. Nk’uwo rero iyo umushyikiriye, shaka ko akora igihe kirekire kuko ntuba wizeye kuzabona undi nk’uwo, ariko abayobozi beza, bo barahari.”

Perezida Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000 ubwo yatorerwaga kuba Perezida w’inzibacyuho nyuma y’iyegura rya Pasteur Bizimungu. Mu 2003 nibwo habaye amatora ya mbere ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Kagame wa FPR Inkotanyi atsinda abandi bari bahataniye uwo mwanya.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida muri uyu mwaka azabera umunsi umwe n’ay’abadepite, akaba tariki 15 Nyakanga.

ivomo: igihe.com

READ LASTEST POSTS

University of Rwanda Call for Application undergraduate Academic programs Academic year 2024.

University of Rwanda Call for Application undergraduate Academic programs Academic year 2024. The University of Rwanda informs prospective applicants wishing to apply for its Undergraduate...
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

error: Content is protected !!