Byari ibicika mu Iserukiramuco rya muzika rizwi nka Kivu Fest ryabereye mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022.

0

Byari ibicika mu Iserukiramuco rya muzika rizwi nka Kivu Fest ryabereye mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa 2 Nyakanga 2022.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL Rwanda cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abanya Kigali bari bagiye kuruhukira ku mazi.

Abaturutse i Kigali, kuva ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022 henshi mu hasanzwe hacumbikira abasura akarere ka Rubavu hari huzuye, yaba hoteli, amacumbi asanzwe acumbikira abantu byari bigoye kubona aho ucumbika mu mpera z’iki cyumweru.

Uko ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo niko n’abantu bari birekuye yaba mu myambarire ndetse n’imibyinire yabaranze.

Bitewe n’uko cyabereye ku mucanga byasabaga ko utisanzuye mu nkweto azikiza akabona uko acinya akadiho atabangamiye.

Ni igitaramo cyaranzwe n’aba DJs basusurukije abakitabiriye mu muziki unogeye amatwi, nyuma Costa Titch abona kujya ku rubyiniro.

Itsinda rya Bood Ups DJs rigizwe na DJ Rugamba ndetse na DJ Julz banakundana mu buzima busanzwe, niryo ryatangije igitaramo ahagana saa moya z’ijoro.

Nyuma yo gucuranga hafi isaha yose, hakurikiyeho DJ Khalex na we wamaze hafi isaba asigira urubyiniro DJ Tyga.

Nyuma ya DJ Tyga hakurikiyeho DJ Lou na we wasusurukije abakunzi b’umuziki akurikirwa na Marnaud wahaye ikaze DJ Yumbs.

Nyuma yo kubyinisha imbaga yari ikoraniye ku mucanga w’ahazwi nka Public beach i Rubavu mu marembo ya Kivu Serena Hotel, DJ Yumbs yahaye ikaze Costa Titch, umusore mugufi ariko ufite umuziki mu maraso ye.

Costa Titch akigera ku rubyiniro yaririmbiye abakunzi b’umuziki nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izo mu njyana y’ama piano nabo si ukuwunyuka karahava.

Ahagana saa sita zirengaho iminota mike nibwo DJ Marnaud yafashe microphone abwira abari muri iki gitaramo ko gahunda yabahuzaga irangiriye aho, ababibutsa ko iri serukiramuco rikomeza ku wa 3 Nyakanga 2022.

Share This