Akari ku mutima wa Bruce Melody wasoje ibitaramo bizenguruka u Burayi

0

Nyuma y’ukwezi kurenga ari kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi, aho yakoreye ibitaramo bitandukanye, Bruce Melodie yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022.

Akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’abarimo ubuyobozi bwa 1:55AM Entertainment basigaye bakorana.

Mu Kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yavuze ko yanyuzwe n’akazi asize akoze i Burayi.

Ati “Ntabwo wamara ukwezi kurenga ku wundi mugabane ntacyo uri kuhakora, akazi narakahakoze kandi ntekereza abantu babibonaga kuko nagerageje kubasangiza ibyo ndimo binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Kari akazi kagoye ariko ndashima Imana ko karangiye.”

Kimwe mu bintu byashimishije Bruce Melodie, ni ugutaramira abafana be bari batarabona amahirwe yo kumubona aririmba.

Ati “Ibaze niba hari umufana umaze imyaka icumi anyumva yari atarambona ndirimba, uyu munsi nishimiye ko namumaze ipfa kandi byari byiza.”

Bruce Melodie yashimiye Abanyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi kubera uko bamwakiriye, ahamya ko atigeze yiyumva nk’uri mu mahanga kuko n’ubundi yabaga ari kumwe n’Abanyarwanda.

Tariki 3 Gicurasi 2022 nibwo Bruce Melodie yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho amaze gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo; u Bubiligi, u Bufaransa, Norvège, u Budage n’ahandi mbere y’uko asoreza mu Busuwisi.

Byari ibyishimo ubwo Bruce Melodie yari ageze i Kigali
Mbere yo kujya kuruhuka yabanje kugirana ibiganiro n’Umuyobozi wa 1:55AM Entertainment ireberera inyungu ze

Share This