Abanyarwanda bongeye gushishikarizwa kwambara agapfukamunwa.

0

Abanyarwanda bongeye gushishikarizwa kwambara agapfukamunwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga muri Village Urugwiro hateraniye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Ni inama yigaga ku bijyanye na COVID-19.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni ugushishikariza abaturarwanda kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hateraniye abantu benshi cyangwa ahantu hafunganye. Uyu mwanzuro ugaragara ku rupapuro rwa mbere ku ngingo ya 2 yarwo.

Covid Rwanda

Mu nama iheruka nibwo hari hatangajwe ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, gusa muri iyi minsi byagaragaraga ko icyorezo cya COVID-19 cyongeye kuzura umugara.

Abanyarwanda basabwe kwikingiza byuzuye, kugirango bemererwe kugera ahari abantu benshi. Kwikingiza byuzuye; bivuze gufata inkingo 2 ndetse n’urwa gatatu rwo gushimangira igihe hashize amezi 3 uhawe urwa kabiri.

Iyi nama kandi yafatiwemo indi myanzuro nk’uko bigaragara ku mpapuro zikurikira:

Share This