Sunday, March 3, 2024
HomeBREAKING NEWSAbacungamutungo b'amashuri baribaza byinshi cyane kubo bita bamukeba mu kazi.

Abacungamutungo b’amashuri baribaza byinshi cyane kubo bita bamukeba mu kazi.

Abacungamutungo b’amashuri baribaza byinshi cyane kubo bita bamukeba mu kazi

Muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Kamonyi na Rulindo hari kuvugwa umwuka utari mwiza mu ba Cungamutungo babyo aho bari kuvuga ko bazaniwe bamukeba mu kazi.

Comptable wo mu karere ka Kamonyi waganiriye na NEWSWITHIN yagize ati:”Nagiye kubona mbona bazanye undi uje gukora inshingano zanjye nibaza uko bizagenda,…”

Uyu akomeza avuga ko mu minsi yashize bahamagajwe ku karere bakabwirwa ko bibaye byiza babasinyisha bakemera kuba aba nditsi mu bigo bakoreramo.

Ibi ariko iyo bavuga bo bavuga ko amabaruwa bahawe abinjiza mu kazi bari Abacungamutungo b’ibigo ndetse ko n’ibyo bize ntaho bihuriye n’ibyo bashaka kubaha.

Ibimeze nk’ibi bya Kamonyi nabyo byabaye i Rulindo nabo barahamagajwe bababwira ko bagomba gusinya biyemeza kuzajya ahandi kuko ngo bagiye kuzana abize Kaminuza bafite Ao.

N’ubwo aba bari gucunaguzwa babwirwa ko bagiye gusimbuzwa abize Kaminuza,muri bo harimo abafite izo mpamyabushobozi ndetse bagiye basaba kuzihemberwa amaso agahera mu kirere.

Iki kibazo n’ubwo byashakuje muri tuno turere twa Rulindo na Kamonyi, no muri Gicumbi ni uko na Gatsibo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kuvugana na Minisiteri y’Uburezi kuri iki kibazo ntibyadukundira, igihe bidukundira turabatangariza ibyo bavuga.

Inkuru igikurikiranwa ….

READ LASTEST POSTS

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

error: Content is protected !!