IMYAYA 20 Y’AKAZI KA DASSO MURI KARONGI | 20 New Job Positions of DASSO at KARONGI District ( Deadline: 24/10/2022)

0

IMYAYA 20 Y’AKAZI KA DASSO MURI KARONGI | 20 New Job Positions of DASSO at KARONGI District ( Deadline: 24/10/2022)

REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTARA V’IBURENGERAZUBA

AKARERE KA KARONGI

E-mail: karongidistrict@ karongi.gov.rw

P.O.BOX. 23 KIBUYE

ITANGAZO RY’AKAZI

Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, karamenyesha abantu bose bujuje ibisabwa kandi babyifuza ko kifuza gutanga akazi ku myanya makumyabiri (20) y’abakozi b’Urwego rushinzwe kunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO).

Abifuza ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari Umunyarwanada;
  • Kuba agejeje nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu(35):
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
  • Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirenze amezi atandatu (6).
  • Kuba afite impamya bumenyi nibura y’amashuri atandatu yisumbuye. Icyakora uwarangije amashuri atatu yisumbuye kandi yarakoze akazi ko gucunga umutekano dosiye ye yakwakirwa.
  • Kuba afite amagara mazima n’intege zibashije imirimo yo gucunga umutekano bigaragazwa n’inyandiko za muganga wemewe na Leta.
  • Kuba atarigeze yirukanwa burundu ku kazi cyangwa ngo asezererwe nta mpaka ku murimo uwo ariwo wose wa Leta.
  • Kuba afite ikarita y’ubwishingizi mu kwivuza iyo ariyo yose.

Dosiye y’abasaba gupiganira iyi myanya igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:

  1. Ifishi yujuje neza isabirwaho akazi
  2. Fotokopi y’impamyabumenyi (A2) cyangwa icyemezo cy’uko yarangije amashuri atandatu yisumbuye kiriho umukono wa noteri. Kubakoze mu inzego z’Umutekano zemewe mu Rwanda , basabwa gutanga icyemezo cy’uko barangije amashuri atatu yisumbuye n’ikigaragaza ko bakoze mu nzego z’Umutekano.
  3. Fotokopi y’indangamuntu.
  4. Icyemezo cy’uko atigeze akatirwa igifungo kirenze cyangwa kingana n’amezi atandatu (6).
  5. Icyemezo cy’imico n’imyifatire gitangwa n’Umurenge.

Dosiye isaba akazi kandi yujujwe neza yakirwa buri munsi mu masaha y’akazi mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Karongi bitarenze taliki 24/ 10/2022 isaa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Tuboneyeho kubamenyesha ko abazaba bemerewe gukora ikizamini cyanditse ,giteganyijwe 28/10/2022 saa mbiri za mugitondo (8h00 am) kuri Kaminuza y’ Abaporotesitani ishami rya Karongi (PIASS Karongi) iherereye mu Kagari ka Rurangwe mu Murenge wa Rubengera.

Bikorewe i Karongi, ku wa 18/10/2022

MUKARUTESI Vestine

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi


Share This